Jenoside ishobora kubaho bitewe n’intege nke za Guverinoma: Dr. Etienne Ruvebana
2019-04-18 Politiki

Bimwe mubikunze kugarukwaho n’abantu benshi batandukanye, batunga agatoki guverinoma zitandukanye kukugira uruhari muri Jenoside zagiye ziba hirya no hino ku isi.

Munyengabe John ndetse na bamwe muri bagenzi be bo bavuga ko Jenoside ahanini iterwa na guverinoma.

Yagize ati “Ukurikije n’ibyabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 ubutegetsi nibwo bwatije umurindi abaturage kukuba bakwica bagenzi babo kuko iyo baza kubarinda bakanahagarika abakoraga ubwicanyi, biriya ntibyagombaga kubaho. Nta Jenoside yabaho hatarimo uruhari rw’ubutegetsi”.

Nyamara impuguke mu byo amategeko bavuga ko Jenoside ishobora kubaho igihe Guverinoma yagize intege nke bityo abayikora bakayirusha imbaraga nk’uko bigarukwaho na Dr. Etienne Ruvebana impuguke mu mategeko mpuzamahanga, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’amategeko.

Yagize ati “ akenshi ibi byaha bikunda kubaho ari uko hari amakimbirane mu gihugu hariho n’intambara rimwe na rimwe kuko niho itandukanira n’ibyaha by’intambara kuko byo bitabaho hatabaye ho intamabara. Kugirango rero Jenoside ibeho ntisaba ko haba habaye ho intambara”.

Akomeza avuga ko ubusanzwe Leta iba ifite inshingano yo kurinda abaturage bityo itabifite mo uruhare yarinda abaturage bayo. Ati “ Uruhare rwa Leta akenshi rubaho ariko sibyo bituma Jenoside yitwa Jenoside, hano bisobanuke neza akenshi Jenoside ishoboka leta yabigize mo uruhare, ariko inaniwe no kugira uruhare urwo ari rwo rwose abandi bagashobora kurugira bakayikora ntabwo byakuraho ko ari Jenoside”.

Ibi bikaba byaragaragaye muri Jenoside yakorewe muri  Srebrenica  yakozwe n’inyeshamba z’aba Serb bari bayobowe na Radovan Karadzic na General Muladic bica aba Islam basaga 8, 373 ikaba yarabaye kuwa 11-12 /07/1995.

Yanditswe na Kazungire Merci Dieu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.