BYINSHI TWIBAZA KU MPETA Z’ISHIMWE ZITANGWA MU GIHUGU CYACU, UBUSOBANURO BWAZO N’IBYICIRO BYAZO.
2019-01-21 Amakuru

Mu Rwanda hashyizweho politiki y'itangwa ry'impeta z'ishimwe ziri mu byiciro bitatu mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gushima.

Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, rufite mu inshingano kugira uruhare mu igenwa rya politiki yerekeye intwari z’igihugu n’itangwa ry’impeta z’ishimwe, kugaragaza no gushyira ku rutonde abakwiye kugirwa intwari z’igihugu n’abakwiye guhabwa impeta z’ishimwe.

Ni muri urwo rwego bashingiye kuri politiki y’igihugu y’itangwa ry’impeta z’ishimwe nkuko yemejwe n’inama y’ abaminisitiri yo kuwa 05 ukuboza 2017 n’iteka rya Perezida N0 62/1 ryo kuwa 08/03/2018, rigena imiterere,imitangire n’imenyekanisha  ry’impeta z’ishimwe, bakoze inyandiko isobanura ikanagaragaza  impeta z’ishimwe  mu Rwanda n’ibisobanuro byazo n’abo zigenerwa.

Impeta z’ishimwe ni ikimenyetso cy’ishimwe umuntu ahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu kubera ibikorwa yakoze by’ikirenga bifitiye abandi akamaro, kugira hatoranywe uhabwa iyo mpeta urutonde rw’abasabiwe guhabwa impeta z’ishimwe rwemezwa ku rwego rwa mbere n’urwego rufite intwari z’igihugu n’impeta mu nshingano zarwo. Nyuma rugashyikirizwa inama y’abaminisitiri  kugira irwemeze burundu. Impeta zitangwa na Perezida w’igihugu cyangwa undi yabihereye ububasha, kandi Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo kugena ukwiriye guhabwa impeta y’ishimwe.

Impeta y’ishimwe ryo kubohora igihugu yitwa Uruti ihabwa abanyarwanda n’abanyamahanga bagize uruhare mu kubohora igihugu.

Impeta y’ishimwe ryo kurwanya jenoside yitwa Umurinzi  ihabwa abanyarwanda n’abanyarwanda bagize uruhare mu gahagarika no kurwanya jenoside.

Impeta y’icyubahiro yitwa Agaciro  ihabwa umuyobozi w’igihugu cyangwa uwa guverinoma w’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, umukuru w’umuryango mpuzamahanga cyangwa umuyobozi ku rwego rw’ikirenga , waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Impeta y’ubucuti yitwa Igihango ,ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu,bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu kandi watumye u Rwanda rugira isura nziza ku rwego mpuzamahanga.

Impeta y’umurimo yitwa Indashyikirwa ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’intangarugero birimo guhanga ibishya bizamura iterambere ry’igihugu.

Impeta y’umuco yitwa Indangamirwa ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’ingirakamaro kandi by’intangarugero biteza imbere umuco nyarwanda.

Impeta y’ubwitange yitwa Indengabaganizi ihabwa umuntu cyangwa itsinda ry’abantu bagaragaje ibikorwa by’intangarugero birimo ubwitange buhebuje, batitaye ku buzima bwabo kugira bakize umuntu umwe cyangwa benshi.

Uretse impeta y’Uruti n’Umurinzi bikozwe muri zahabu izindi zikozwe mu byiciro bitatu impeta y’ishimwe ya zahabu, impeta y’ishimwe ya feza na zahabu, impeta y’ishimwe ya feza. Izi mpeta uko ziri mu byiciro birindwi zitangwa ku rwego rw’igihugu na nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyangwa undi abihereye ububasha. Ntibibuza ko izindi nzego zishima abakoze ibikorwa by’ingirakamaro ku nzego zitandukanye.

 

By Admin.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.