Abana bo mu murenge wa Mageragere barifuza gufashwa hatagendewe ku byiciro by’ubudehe imiryango yabo iherereyemo
2018-11-13 Amakuru

“Abana niyo soko y’agahebuzo isi ivomaho kandi nibo kizere cy’akataraboneka cy’ejo hazaza”. Aya ni amagambo y’uwabaye perezida wa 35 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika – John F. Kennedy.

Guhera mu kwezi k’Ugushyingo kwa buri mwaka, gahunda yo kwakira ibitekerezo ku ngengo y’imari y’umwaka uzakurikiraho iba irimbanije kugira ngo igenamigambi ritangire gukorwa. Abana nk’isoko isi ivomaho byinshi nabo ntibagisigara inyuma muri iyi gahunda.

Akarere ka Nyarugenge kakaba karatangiye kwakira ibitekerezo by’abana bo mu mirenge yose ikagize. Iyi gahunda itegurwa n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abana “Children’s Voice Today” (CVT), ikaba yaratangiriye mu murenge wa Mageragere, aho abana bahagarariye abandi mu tugari twose tugize uyu murenge bateraniye ku biro by’umurenge.

Aba bana bishimira ko akarere ka Nyarugenge kabashije gukora byinshi mu byo bari basabye mu igenamigambi ryo mu myaka yatambutse cyane cyane kuba karabashije kubegereza amazi meza, bakaba batakiribwa n’ingona bagiye kuvoma mu mugezi wa Nyabarongo. N’ubwo ariko bishimira ibyakozwe bakaba barakomeje gusaba ko ibikorwa remezo mu buvuzi no mu burezi byakongerwa kuko hari abaturage bakijya kwivuza bakoze urugendo rurerure ndetse hakaba hari n’abana biga kure y’aho batuye.

Utugari twose two mu murenge wa Mageragere twari duhagarariwe

Ikintu cy’ingenzi aba bana bifuza nuko abana bajya bafashwa hatagendewe ku byiciro by’ubudehe imiryango yabo iherereyemo, kuko hari aho uburenganzira bw’abana buhutazwa bitewe no kuba batabona ubufasha bitewe n’ibyiciro imiryango yabo yashyizwemo rimwe na rimwe ugasanga ibyo byiciro bidahura n’amikoro y’imiryango yabo. Ingero aba bana batanga n’iz’abana Babura ubufasha mu bijyanye n’imyigire bagacikiriza amashuri bigatuma bajya gukora akazi kavunanye cyangwa bakishora mu ngeso mbi, ibi bikiyongeraho kuba hari abatavuzwa kubera kubura ubwisungane.

Umuryango Children’s Voice Today usanze wibanda ku ihame ryo guha abana umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa. Mu gutegura  iyi gahunda izazenguruka imirenge 10, abana bakaba bategerejweho ibitekerezo n’ibyifuzo bisubiza ibibazo babona bibangamiye uburenganzira bwabo nk’uko byatangajwe n’umukozi w’uyu muryango, MUKARUGOMWA Rita, umuhuzabikorwa w’umushinga ufasha abana gutanga ibitekerezo mu igenamigambi n’ingengi y’imari.

“Ubushize twagiye duhuza imirenge ibiri yegeranye, ariko ubu tuzahura n’abana umurenge ku wundi kugirango ntihagire icyifuzo cy’abana cyasigara inyuma. Abana turifuza ko batanga ibyifuzo bikemura ibibazo by’aho batuye ariko bibanze cyane ku bibangamira uburenganzira bwabo”: MUKARUGOMWA Rita.

MUKARUGOMWA Rita, umukozi wa CVT

Mu byo abana basabye akarere ka Nyarugenge mu bihe byashize byinshi byagiye bishyirwa mu bikorwa n’ubwo bitakemuka byose kubera amikoro aba adahagije. Ngo ariko n’ibitarakorwa, aka karere karabizirikana ku buryo uko amikoro agenda aboneka nabyo bizakemuka.

Umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Nyarugenge, MUJAWAMARIYA Consolée, akaba yarahaye impanuro abana bitabiriye iyi gahunda, zirimo kwirinda ibishuko, kwiga bashyizeho umwete no kuzirikana ku nshingano igihugu kibategerejeho.

MUJAWAMARIYA Consolée, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango – Nyarugenge

Ibitekerezo abana bari gutanga bikaba ari ibizashyirwa mu ngengo y’imari ya 2019-2020.

Yanditswe na Olivier ISATIBASUMBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.