urwegorw'umuvunyi rurishimira ibiganiro rwahawe bigaruka kundangagaciro y'ubutwari.
2019-01-31 Amakuru

Mu gihe U Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’intwari ,uba burimwaka taliki ya 1 gashyantare ibiganiro mu bigo bya leta n’ibyigenga birakomeje mu cyumweru cyahariwe ubutwari.

U rwego rushinzwe intwari z’igihugu,imidari n’impeta by’ishimwe(CHENO) rwaganirije abakozi bo mu  rwego rw’umuvunyi , ni ibiganiro  bigamije kubafasha gutegura umunsi w’intwari bazirikana ibyaziranze  ndetse n’indagagaciro z’intwari baharanira gusigasira ibyagenzweho.

Rwaka Nicolas ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO niwe waganirije abakozi b’urwego rw’umuvunyi aho yatangiye abasobanurira ibyiciro by’intwari n'ibindi byerekeranye nazo, agaruka ku midali ihabwa umunyarwanda cyangwa umunyamahanga wagize icyo ageza kugihugu mu rwego rwogukomeza kwimakaza umuco wo gushima, abibutsa ko nabo bagomba kuwugira ahobakorera babona hari uwobifuza ko yashimwa kurwego rw’igihugu bakamutanga nk’umukandida kuko ntamuntu kugiticye wemerewe kwitanga ho umukandida .

Yakomeje abaganiriza kubutwari mu matekay’isi, ko no mubindi bihugu hari ibifite intwari, abibutsa ko iyo abanyarwanda bagira ubutwari bagaharanira za ndagagaciro zabo igihugu kiba kitara bayemo jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994.

Nk’ u rwego rw’umuvunyi by’umwihariko babwiwe kobagomba kwimakaza indagagaciro y’ubushobozi mukazi kabo ikabaranga ariko noneho bagera mu rugo nk’ababyeyi bakigisha abana babo za ndagagaciro kugirango batazasa bakajyana nazo.

Ibiganiro byasojwe n’ibibazo n’ibitekerezo by’abakozi b’umuvunyi ndetse n’ijambo ry'umuvunyi Bwana Murekezi Anastase aho yemereye ababagejeje ho ibiganiro ko bagiye gukurikiza inama bagiriwe baharanira indangagaciro zabo nk’abanyarwanda.

Hateganyijwe ibikorwa byinshi mu cyumweru cyahariwe ubutwari kizageza ku itariki ya 31 Mutarama bigasozwa n ‘igitaramo cyo gusingiza intwari kizabera camp Kigali I saa 6:00 z’umugoroba.

ibiganiro byasojwe n’ibibazo ndetse n’inyunganizi byatanzwe n’abakozi b’u Rwego rw’umuvunyi

Umuvunyi mukuru bwana Murekezi Anastase yifatanyije nabo mu biganiro.

 

By admin

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.