Nyarugenge: Abana bakomeje gutanga ibyifuzo byazashyirwa mu igenmigambi n’ingengo y’imari ya 2019-2020
2018-11-16 Amakuru

Kuri uyu wa gatatu hari hatahiwe imirenge ya Rwezamenyo, Nyarugenge na kimisagara. Nk’uko byagenze mu yindi mirenge, abana bakaba bari bashishikajwe no kwereka ubuyobozi ibibazo bibugarije bifuza ko byabonerwa umuti.

N’ubwo hari ibibazo byinshi usanga abana bose bahuriyeho, buri murenge ntubura umwihariko wawo bitewe n’aho uherereye.

Umwihariko w’umurenge wa Rwezamenyo ni gahunda yo guhura kenshi

Mu murenge wa Rwezamenyo, abana barifuza by’umwihariko gahunda yo guhura kenshi mu mahuriro yabo ndetse n’ubuyobozi. Ibi babisabye kubera ko iyo bari mu mahuriro yabo birekura bakaganira ku bibazo bafite nk’urungano. Umwe mu bana bari bahagarariye abandi muri uyu murenge akaba yatangaje ko hari igihe ababyeyi babo bababibamo ubwoba ku buryo badahirahira bababwira ibibazo bimwe na bimwe bafite.

UMUTONIWASE  Sharon yagize ati: “Hari abana bamwe bagira ubwoba bwo kuganira n’ababyeyi babo kubera uburyo baba babanye. Iyo duhuye rero nk’urungano turirekura tukaganira ku bitubangamiye byose, twaba turi imbere y’abayobozi nk’uku twahuye bikaba byiza cyane kuko bo bashobora no guhita badushakira ibisubizo by’ibibazo byacu. Ni byiza rero ko hatekerezwa ukuntu guhura kwacu byashyirwa mu ngengo y’imari y’akarere.

 DUSHIME Redempta, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rwezamenyo ati: “Ibyifuzo by’abana tugomba kubyubahiriza kuko guhura nabo natwe biradufasha cyane mu buryo bwo gutanga ubutumwa no kubona amakuru”.

Mu murenge wa Nyarugenge abana bagarutse ku isenywa ry’isoko rya Biryogo

Aba bana bagarutse ku ngaruka zishingiye ku bukungu zaturutse kw’iyimurwa ry’isoko ry’imyenda rya Biryogo, aho bavuze ko byagize ingaruka ku bahakoreraga ndetse n’abarituriye bari basanzwe bafite amazu bakodesha ku bakoreraga muri iri soko. Bakaba bifuza ko harebwa uburyo iri soko ryakubakwa neza rikongera gukorerwamo.

 MUREKATETE Rehema, umwe mu bana bo mu murenge wa Nyarugenge

INGABIRE Fanny, Umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge (uri iburyo) yitabiriye uyu muhango

Kimisagara abana bati: “tubonye amasomero byaba byiza cyane”

Muri uyu murenge, abana bagaragaje inyota yo kuba batabona ahantu bashobora kubona ibitabo bitandukanye byo gusoma mu rwego rwo kwiyungura ubwenge. Bakaba bifuje ko harebwa uburyo ku biro by’utugari cg se mu mashuri hashyirwa amasomero.

Iyi gahunda yo gutega amatwi abana mu rwego rwo gutanga ibitekerezo mu igenamigambi n’ingengo y’imari, yateguwe n’umuryango Children’s Voice Today (CVT) mu mushinga witwa Accountability for Children’s Rights in Rwanda, ku bufatanye na Save the Children.

Umukozi wa CVT, MUKARUGOMWA Rita ati: uyu mushinga watumye abana bigirira icyizere mu gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu bibakorerwa.

Yanditswe na Olivier ISATIBASUMBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.