Ijambo intwari riva k’ubutwari nk’indangagaciro y’imiryango itandukanye ituye ku isi . hari bimwe mu biranga intwari,ibishingirwaho bahitamo intwari,ndetse n’ibyiciro by’intwari.
2018-12-06 Amakuru

Kugira umuntu abe Intwari hari bimwe mu bintu biba bigomba kumuranga harimo : kugira umutima ukomeye kandi ukeye bisobanura kudatinya gushyikira ibyiza, kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi ingaruka, Gukunda igihugu ukagishyira imbere ugaharanira icyagiteza imbere n’ishema ryacyo n’ubumwe bw’abagituye, kwitanga ukigomwa inyungu zawe bwite, ugaharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara n’ubuzima bwawe,kugira ubushishozi ukareba kure no kumenya ukuri kutagaragarira buri wese , kugira ubwamamare mu butwari ukaragwa n’ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura,ndetse no kugira ubumuntu.

Nubwo habaho intwari ziri mu byiciro bitandukanye hari bimwe bishingirwaho hatoranywa Intwari icyambere ni ukuba uwo muntu yaragizi ubwitange buhebuje, yaragize akamaro ndetse n’urugero intwari yatanze. Kugira umuntu abe intwari ntibisaba ko aba atakiriho kuko umuntu ashobora kuba intwari akiriho.

Bimwe mu byiciro by’intwari  mu gihugu cyacu cy’u Rwanda tuzirikana n’ibyiciro bitatu aribyo Imanzi,Imena,Ingenzi. Mu cyiciro cya mbere cy’Imanzi ni intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje, muri iki cyiciro cy’intwari z’u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho aho dusangamo umusirikare utazwi izina na major general Fred Gisa RWIGEMA. Icyiciro cya kabiri cy’Imena ni intwari iyinga Imanzi, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse muri iki cyiciro ubu habarizwamo intwari Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre (1911-1959), Michel Rwagasana,Agatha Uwiringiyimana, Felecite Niyitegeka, Abanyeshuri b’Inyange banze kwitandukanya tariki ya 18/3/1997 ubwo baterwaga n’abacengezi ubu abanyeshuli barakotse bashinze ishyirahamwe bahuriramo bose bise “komezubutwari”. Icyiciro cya gatatu cy’Ingenzi ni intwari iyinga Imena ikaba inkwakuzi mu kugaragaraza ibitekerezo cyagwa ibikorwa by’ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse. Kugeza ubu muri icyiciro nta ntwari irashyirwamo  ubushakashatsi kubakoze ibikorwa  by’ubutwari n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro burakomeza.

Zimwe mu ntwali z'u Rwanda

Yanditswe na ISHIMWE M.Claire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.