Menya ibihugu 5 bicukura peterori nyinshi muri Afurika
2019-01-15 Amakuru

Afurika ni umwe mu migabane ifite ibihugu bitandukanye bizwiho gukora ubucukuzi bwa peterori.

Nk’uko bigaragazwa n’imbuga zitandukanye zivuga ko ibihugu 16 mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika bifite ingufu nyinshi mu bijyanye n’ubucukuzi ndetse no kohereza peterori hanze yabyo. Kuri ubu twabateguriye ibihugu 5, bicukura peterori nyinshi kurenza ibindi muri Afurika.

1. Nigeria

Ku mwanya wa mbere uhasanga igihugu cya Nigeria. Iki gihugu kizwiho kuba kiza ku mwanya wa mbere mu gukora ubucukuzi bwa peterori nyinshi kurusha ibindi muri Afurika kuko gicukura peterori ingana n’utugunguru tungana na miliyoni 159 ku munsi.

2. Algeria

Kuri uru rutonde kandi ku mwanya wa 2 ahasanga igihugu cya Algeria. Iki gihugu kizwiho kuba cyarahuye n’ibibazo bitandukanye birimo ibya politiki n’ibyubukungu gusa kikaba gifite ubushobozi bwo gucukura peterori ingana n’utugunguru miliyoni 2.1 ku munsi.

3. Angola

Ku mwanya wa 3 haboneka igihugu cya Angola. Iki gihugu  cya Angola gicukura peterori ingana n’utugunguru million 1.9 ku munsi. Uretse n’ibyo kandi iki gihugu kiboneka ku mwanya wa 7 mu gucukura peterori ku isi. Kwizwiho kandi ko ubukungu bwacyo butezwa imbere no gushishikariza abashoramari mu gushora imari mu bijyanye no gushinga inganda zitunganya peterori.

4. Libya

Tukiri kuri uru rutonde rw’ibihugu  5 bicukura peterori nyinshi muri Afurika, ku mwanya wa 4 turahasanga igihugu cya Libya. Iki gihugu bivugwa ko gicukura utugunguru twa peterori tugera kuri  miliyoni 1.7 ku munsi. Iki gihugu kandi kizwiho kuba ubukungu bwacyo bushingiye kuri peterori.

5. Misiri

Ku mwanya wa 5 hari igihugu cya Misiri. Iki gihugu nacyo ni kimwe mu bihugu bicukura peterori nyinshi kuri uyu mugabane wa Afurika kuko gicukura utugunguru tubarirwa muri 666,000 ku munsi.

Kugeza ubu umugabane wa Afurika harabarurwamo ibigo by’ubucukuzi bwa peterori bigera kuri 500 ariko ibyinshi muri ibi bigo bikorera muri Afurika bikaba ari ibyo ku mugabane wa Asia na Amerika.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.