Menya urutonde rw’intambara 5 zatwaye ubuzima bw’abantu benshi ku isi
2019-04-15 Politiki

Kimwe mu burenganzira umuntu wese agomba kugira ni uburenganzira bwo kubaho, nyamara rimwe na rimwe abantu bagerageza kwabwambura bamwe mu nzirakarengane binyujijwe  muri jenoside ndetse n’intamba, igitugu kitagira impuhwe, intamabara za gisivile n’ibindi .

Iyo ibi bibaye usanga umuntu agerageza kwirwanaho mu buryo bwose ashoboye gusa usanga akenshi na kenshi birangira uw’intege nke ahasize ubuzima .

Uru ni urutonde rw’intambara 5 zahitanye ubuzima bwa benshi mu mateka y’isi hifashishije imbuga zitandukanye zirimo na wonderslist.com

1. Intambara 2 y’isi

Intambara ya kabiri y’isi ni intambara yazengurutse isi yose nkuko izina ryayo ribivuga kuko yagaragaye mo hafi ibihugu byose.

Yatangiye mu mwaka wa 1939 irangira mu mwaka wa 1945 ni ukuvuga ko yamaze imyaka 6. Ni intambara yatewe na Adolph Hitler washakaga kuyobora uburayi ndetse n’isi yose muri rusange n’abatarabishakaga, ikaba yarahitanye ubuzima bw’abantu bari hagati ya miliyoni 40 na miliyoni 72.

2. Intambara yiswe Taiping Rebellion

Iyi ntambra izwi cyane nk’intambara ya gisivile yabereye mu majyepfo y’Ubushinwa kuva mu mwaka wa 1850 kugeza mu mwaka wa 1864, ni ukuvuga ko yamaze imyaka 14.

Yari iyobowe na Hong Xiuquan wagenderega ku mahame ya gikirisito wiyumvagamo ko ari umuvandimwe wa Yesu Kristo, mu ihindura matwara arwanya ubutegetsi bwa Manchu wayoboraga ingoma ya Qing.

Iyi ntambara ikaba yarahitanye  abari hagati yamiliyoni 20 na miriyoni 100 z’abashinwa.

3. Intamabara ya mbere y’isi

Iyi ntambara yabaye mu mwaka wa 1914 kugeza 1918, ni ukuvuga ko yamaze imyaka 4. Yatangiriye i Burayi itangizwa na Serbia irwana na Hungaria. Ibihugu nk’Uburusiya biza bije kurwanirira Serbia naho Ubufaransa buza kurwanirira Hungaria bikururuka bityo birangira bikwiriye isi yose, ikaba yarahitanye ubuzima bw’abari hagati ya milioni 15 na 65.

4. Intambara yiswe Mongol Conquests War

Iyi ntambara yabereye muri Aziya mu burasirazuba bw’Uburayi ndetse no mu gice cy’uburasirazuba bwo hagati, iba kuva mu mwaka wa 1207 kugeza mu mwaka wa 1472, bivuze ko yamaze imyaka 265 ihitana  abari hagati ya miriyoni 30 na 60.

Yatangiriye muri Aziya yo hagati isatira uburasirazuba bw’uburayi igana ku nyanja y’Ubuyapani, ifata kandi igice cy’amajyaruguru ya Siberia yagukira mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Aziya, Ubuhinde ndetse no mu burasirazuba bwo hagati.

5.  Intambara yiswe An Lushan Rebellion

Iyi ntambara yabaye kuva tariki ya 17 Ukuboza mu mwaka  755 kugeza tariki ya 17 Gashyantare mu mwaka  763, bivuze ko yamaze hafi imyaka 8.

Iyi ntambara yahitanye abarenga miliyoni 36. Yahuzaga amoko abiri yo mu Bushinwa ubwitwa Yan na Tang aho umwami w’aba Tang yavugaga ko ari umwami w’abami nyuma ashaka kwigarurira n’aba Yan mu majyaruguru y’Ubushinwa.  

Uretse no kuba intambara zitwara ubuzima bw’abatagira ingano hirya no hino ku isi, zinangiza ibikorwa remezo bitandukanye zikanasubiza inyuma ubukungu bw’ibihugu n’isi muri rusange.

Yanditswe na Kazungire Marie Merci

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.