Gupfobya no guhakana Jenoside ni ugukomeretsa abayirokotse
2019-04-17 Politiki

Ni kenshi hirya no hino mu Rwnada ndetse no ku isi muri rusange hagiye humvikana bamwe mu bantu bagiye bahakana bakanapfobya Jenoside, abenshi muribo bagahanwa.

Dr. Ruvebana Etienne, impuguke mu mategeko mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’amategeko akavuga ko iki cyaha kiba cyarakomerekeje benshi.

Dr. Ruvebana Etieenne  yagize ati “ impamvu yo guhana iki cyaha ni ukubera akababaro kiba cyarateye abantu , kubikora bikaba ari ugutera agahinda no gukomeretsa abantu baba barakorewe icyo cyaha.”

Akavuga ko impamvu biba icyaha ari uko Jenoside ari icyaha ndengakamere bivuze ko kubera uburemere icyo cyaha cyateye, ari yo mpamvu hashyizweho ibihano byo guhana icyo cyaha.

Yanditswe na Kazungire Merci Dieu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.