Urubyiruko rufite inshingano yo kurinda igihugu twifuza-Kagame
2019-04-07 Politiki

Perezida Paul Kagame  yongeye kwibutsa  Abanyarwanda n’amahanga mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abarutsi mu 1994 ko urubyiruko rufite inshingano yo kurinda igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite ibikenewe byose byahindura igihu cy'u Rwada aho yashimangiye ko urubyiruko rufite inshingano yo kurinda igihugu Abanyarwanda bifuza.

Yagize ati “Abakiri bato bafite ibintu bikenewe byose mu guhundura igihugu cyacu. Bafite inshingano yo kugira uruhari mu kurinda u Rwanda twifuza.”

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimangiye ko ntakintu gifite ubushobozi bwo gutera umwiryane ukundi mu Banyawanda kandi ibyabaye mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Ntakintu gifite imbaraga zo gutera umwiryanye mu banyarwanda, ntibizongera kubaho ukundi. Ibyabaye mu Rwanda ntibizongera kubaho.”

Yagarutse kandi kubana b’INyange banze kwitandukanya avugako bakoze igikorwa cy’ubutwari agaragaza ko batumye u Rwanda rutabura byose.

Ati “Abana b’INyange banze gutandukana ngo Abahutu bajye ku ruhande rumwe Abatutsi kurundi, birigaragaza ntabwo bigeze bagambanirana, bose ni intwari. Abo ni abanyarwanda batumye tutabura byose.”

Perezida kagame yongeye kwibutsa ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana atari yo ntandaro ya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994 mu Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.