Ukuri ku ndirimbo 'Kiboss' y'umuraperikazi Fifi Rox
2019-03-22 Imyidagaduro

Umuhanzikazi uririmba injyana ya RAP uzwi nka Fifi Rox yahishuye byinshi ku ndirimbo  ye nshya ‘Kiboss’ ivuga ku muntu w’umukire ufite ubushobozi.

Fifi uzwi mu ndirimbo nka ‘Isezerano’ yatangaje ko Kiboss bisobanura umuntu w’umukire ugomba guha uwo babana ikintu yifuza cyose.

Kuri we ngo igihe ubushobozi bubaye buke umubano we nawe wahita uhagarara.

Yagize ati “Njye nashatse kumvikanisha niba waraje unyereka ko ufite ubushobozi bwo kunkorera icyo nshaka cyose nyine ugomba kubikora ndetse wabyanga bikaba byatuma umubano wanjye nawe uhagarara.”

Uyu muhanzikazi abajijwe niba ibi aririmba bifitanye isano n’ubuzima bwe yavuze ko ari ibintu bisanzwe biba muri sosiyete aho usanga hari abantu biyemera bakifata uko batari.

Indirimbo Kiboss yamaze kugera hanze mu buryo bw’amajwi

Fifi akomeza avuga atari byiza kwifata uko utari ahubwo wakwigararagaza uko ukuri.

Atanga kandi urugero rw’abasore bigaragaza uko batari igihe bari gutereta ibintu we adashyigikiye namba.

Fifi Rox yagaragaye mu ndirimbo
Abamikazi hamwe na Queen Rapper, Irindi Joro nayo yakoranye na Queen Rapper, Ubuzima yakoranye na Kodama n’izindi zitandukanye zirimo nka Come Back.

Kugeza ubu nta videwo n’imwe afite gusa hari zimwe mu ndirimbo ze hatangiye gufatwa amashusho yazo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.