Kwiha agaciro byatuma ugera ku by’ikirenga
2018-05-04 Urubyiruko

Kwiha agaciro bifatwa mu buryo butandukanye; bamwe babifata nko kwigirira ikizere, kwihagararaho, kwiyumva, abandi kwiyakira ndetse n’ibindi byinshi. Guha ikintu agaciro biterwa nuko hari ibikiranga ukunda ndetse n’umumaro wacyo bigatuma wumva cyaba mu buzima bwawe kandi ugakora ibishoboka byose ngo ukirinde. Kwiha agaciro ni ukugirira ikizere ibikugize nk’umuntu wowe ubwawe, ukimakaza ubumuntu bwawe ndetse ukumvako uri uwingenzi haba mu guhindura ibitagenda mu buzima bwawe n’ubwabandi cyangwa gukora ibyikirenga.

Kutiha agaciro bishobora gusobanura ko utagirira icyizere imbaraga n’ubumenyi bwawe bityo ntubone umumaro w’ibyo ushobora kwigezaho. Iyo utekereza gutya, bituma utabasha kugenga ndetse no kugenzura ubuzima bwawe bikaba byatuma ibitekerezo biguca intege bikuboha. Ikizere cyawe kiba gike nuko ntiwemere iby’ubutsinzi ushobora kugeraho. Ikindi ni uko muri iki gihe wemera ibicantege abantu bavuga ku buzima bwawe ndetse ukizerako aribyo aho kwemera ibyo wowe witekerezaho ko ari byiza.

Birashoboka ko umuntu ashobora kwigirira ikizere cyinshi ndetse umuntu ashobora kwishongora cyane nyamara kwiha agaciro cyane ntibikunze kubaho. Iyo ukabije kwiyizera no kutagira imipaka mu bintu bimwe cyangwa ibindi bikuganisha ku kugwa gukabije. Muri ubu buryo, kwishongora gushobora kuvamo gushaka gushimisha ibyifuzo bishingiye ku kwikunda cyangwa gukurura wishyira nuko ibintu bitagenda uko wabishakaga ukababara cyane. Niyo mpamvu ukeneye gushyira mu gaciro kandi kwiha agaciro bizabikugezaho.

Hari abantu benshi uba usanga bari mu nzego z’ubuyobozi ariko badatekerezako bashobora kuba umusemburo w’impinduka nziza nubwo bagerageza kwiyerurutsa bagasa nkaho bashobora kugenga abandi no kwiyizera mu gufata imyanzuro. Ibi bituma bahora bahangayitse ndetse bakanababara bitewe nuko uko kwiyerurutsa guhundagaza cyangwa kugatwikira uwo bariwe nyakuri. Ibi uzabibwirwa nuko iyo bahuye n’ibibazo bikomeye bagomba gukemura cyangwa hari ibitagenze neza usanga batanga amategeko ariko ntibashakeko hari uwababaza ikibazo na kimwe ndetse ntibemere unenga amakosa yabo.

Kwiha agaciro nyabyo ni ukudacika intege kandi ni ukutanyuranya n’ibyiza ndetse n’ubushobozi bikurimo. Umuntu wiha agaciro ntahangayika, ntagira uburakari kandi yemera gucyahwa. Ikizere yigirira kimushoboza gukemura ibigoye kandi ashobora gusaba ubufasha abandi mu gihe abukeneye ndetse ntatinya kwemerako hari ibyo atazi. Kwiha agaciro ni ukumenya uwo uriwe bikagendana no kwigirira icyizere ndetse byose bikaguha kugira umurongo ngendarwaho w’ubuzima bwawe uganisha ku butsinzi.

IBI BYAGUFASHA KUBIGERAHO;

• Ibwireko ushoboye, ko hari ibyo ushobora gutunga ndetse wizereko ibyo ushaka byose wabigeraho kuko ushobora kubihanga

• Andika impamvu zituma utabona ireme ry’ibyo wowe ubwawe wakwigezaho wibaza ibi bibazo; Ese ni ibiki bimbera imbogamizi? Ese ni ryari mbangamirwa cyane? Tekereza ku byiyumviro ugira muri icyo gihe kandi wumve impamvu ituma uta icyizere muri icyo gihe. Ese ni ibiki wahindura mu mitekerereze yawe kugirango ubone ireme ry’ibyo ushoboye muri icyo gihe?

• Tangira urugendo rwo kwandika ibyiyumviro byawe buri munsi bizagufasha gusesengura no kumenya ibihe bituma uta ikizere bityo umenye ikiba kiri kuba ndetse nicyo wagikoraho ngo gihinduka.

• Gerageza guhindura imibereho yawe, ushakishe ibyatuma umubiri wawe, umwuka wawe ndetse n’ubwenge bimererwa neza.

• Shaka ikintu wishimira gukora kikaguha imbaraga n’ibitekerezo byubaka

• Irinde kwigereranya n’abandi ahubwo uharanire kwicyaha no kwisubiraho mu gihe utakoze neza

Shakisha uburyo bwose bushoboka kugirango umenye uwo uriwe nyawe kuko kubaho umfukirana uwo uriwe bituma utiha agaciro ukwiye. Uwo uriwe nyawe ni umwimerere ndetse ni umwihariko wawe gusa. Niyo mpamvu ugomba gufata igihe gihagije cyo kwisobanukirwa. Ibi bituma ubaho ubuzima bufite intego n’ insinzi mu buryo bwose kuko umenya agaciro kawe n’imbaraga zawe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Ubutumwa bwawe...kwiha agaciro ni ngombwa kd bigomba kujyana no kubaho mu buzima bufite intego kd tukagerageza gukora uko dushoboye ngo tugere kuri za ntego murakoze