IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020 |
Ihuriro ry’umuco n’ubutwari ni inteko yashyiriweho urubyiruko guhera mu mwaka wa 2013 , izi nteko ziteganyijwe kuba mu mashuli y’ibyiciro byose , ndetse no mu rubyiruko aho ruri hose mu Rwanda.
Iryo huriro ryashyizweho n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe , mu bufatanye n’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco. Ihuriro ry’umuco n’ubutwari akaba ari inteko z’urungano, ahanini zinganjemo urubyiruko, rugamije guteza imbere umuco w’ubutwari , ubupfura, ubwitange ,gukunda igihugu ,kugira ubushishozi ,kugira ubumuntu , n’indi mico ikwiriye umunyarwanda nyawe mu kurushaho kubaka iterambere rirambye.
Hari zimwe mu ntego z’aya mahuriro harimo ko kuba ihuriro ry’umuco n’ubutwari ritagomba kubangamira ayandi ahubwo riyunganira umwihariko waryo ukaba kwibanda ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda no kuziha agaciro , ndetse no gufasha urubyiruko kumva neza indangagaciro zishingiye k’umuco w’ubutwari by’umwihariko.
Zimwe mu nshingano zabagize iri huriro binyuze mu mihigo harimo gukomeza ibikorwa bigamije guteza imbere umuco n’ubutwari, kwimakaza umuco w’amahoro ubumwe n’ubwiyunge,kurata no gusingiza intwari z’igihugu, guteza imbere ururimi rw’ikinyarwanda , umuco n’amateka, kwitabira ibikorwa bitegurwa mu kwizihiza umunsi w’intwali…………..
Bwana RWAKA Nicolas ushinzwe ubushakashatsi m’urwego rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe yagarutse ku ibisabwa kugira ihuriro ry’umuco n’ubutwari rishyirweho yabivuze muri aya magambo:” ntibisaba ubumenyi bw’ikirenga ,amafaranga y’umurengera ,cyangwa ibindi bikoresho byinshi . Gutangiza ihuriro r y’umuco n’ubutwari bisaba kumva neza impamvu yaryo, n’icyo rije kumarira urubyiruko , ibyo bikabyutsa ubushake bwo guhurira hamwe haganirwa ku ndangagaciro z’umuco n’ubutwari , intwari z’u Rwanda zikiganwa ingiro n’ingendo , hagashyirwaho izina ry’ihuriro ,hagatorwa ubuyobozi ndetse hagashyirwaho y’ibikorwa by’ihuriro. ”
Nubwo aya mahuriro ashyirwa mu mashuli hari minisiteri iba ifite mu nshingano gukurikirana ibikorwa byayo. Minisiteri ya siporo n’umuco kuri ubu iyobowe na Minisitiri NYIRASAFARI Esperance niyo ifite mu nshingano gukurikirana ibikorwa by’amahuriro y’umuco n’ubutwari .
Yanditswe na ISHIMWE Marie Claire.
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru