Kugira uruhare mu bibakorerwa byatumye bigirira ikizere
2019-01-02 Amakuru

Aba ni abana bo mu matsinda atandukanye akorana n’umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana “Children’s Voice Today (CVT)”. Aya matsinda akorera mu turere twa Nyarugenge na Rutsiro akaba yarafashijwe cyane n’umushinga wa CVT wari umaze imyaka 3 ugamije kuzamura uruhare rwabo mu bibakorerwa, by’umwihariko kugira uruhare mw’ igenamigambi n’ingengo y’imari by’uturere twabo.

Mu gukarishya ubumenyi ku bijyanye n’imitegurire y’igengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, abana bahagarariye abandi mu matsinda bo muri utu turere twombi bakaba barahuriye mu karere ka Rutsiro mu mahugurwa y’iminsi 4, yatumye basobanukirwa neza uburyo igenamigambi rikorwa n’uburyo bwiza bwo gusuzuma ko ibyateganyijwe byashyizwe mu bikorwa. Ikindi kandi aba bana bakaba bararebeye hamwe uburyo ingengo y’imari igenerwa ibigo by’amashuri ikoreshwa maze baboneraho gukora umwitozo ku bigo 4 byo mu karere ka Rutsiro, nyuma abo mu karere ka Nyarugenge bakaba baranakoze isuzuma mu bigo bigera kuri bitandatu byo muri aka karere.

Abana bahawe amahugurwa y’iminsi 4 mu karere ka Rutsiro

Yaba mu karere ka Rutsiro cyangwa aka Nyarugenge, abana basanze hakigaragara bimwe mu bibazo bishobora kubangamira uburezi bwabo, harimo kuba hakigaragara ubucucike mu byumba by’amashuri bushobora gutuma abana bata ishuri kubera kwiga batisanzuye, umubare w’abarimu badahagije, isomo ry’ikoranabuhanga ridatangwa neza uko bikwiye, ibigo byinjiza amafaranga make kandi bikayakoresha nabi, ikibazo cy’ubwihererero usanga budahagije n’isuku y’ubuhari ikaba ikemangwa, ikibazo cy’imirire itaboneye mu mashuri ndetse hakaba hari n’abana batabasha kubona amafunguro kubera kudatanga umusanzu usabwa ababyeyi rimwe na rimwe ntuboneke. Ikibazo aba bana basanze kibagora cyane kikaba ari icy’abayobozi bamwe b’ibigo usanga banga gutanga amakuru y’uko bakoresha ingengo y’imari y’ibigo bayobora.

Abana bahagarariye abandi mu matsinda bari gusesengura ingengo y’imari ya 2018-2019 y’akarere ka Nyarugenge

Muri iri genzura abana bo mu matsinda akorera mu karere ka Nyarugenge bakoze, bakaba barashimye ko hari ibigo usanga bifite uburyo bwabyo bwo kwinjiza amafaranga mu mishanga byashyize mu bikorwa, nk’iy’ubworozi, ubuhinzi, kugira ibyumba (salles) n’ibibuga by’imikino bikodeshwa n’ibindi. Abana bakaba barashimye ko ibi byunganira cyane ingengo y’imari leta ibagenera kandi bigatuma imibereho y’abana ku ishuri iba myiza.

MUKARUGOMWA Rita, umukozi wa CVT uhuza ibikorwa by’umushinga ufasha abana kugira uruhare mu bibakorerwa mu karere ka Nyarugenge

Mu karere ka Nyarugenge abana bakaba baranahawe umwanya baganirizwa uburyo ingengo y’imari itegurwa muri rusange by’umwihariko bakaba barasobanuriwe uburyo ishyirwa mu bikorwa kandi ibikozwe byose bikagenda bisubiza ibibazo by’abana. Abana bakaba barashimye  uburyo mu karere ka Nyarugenge ibikorwa byose bigenda bisubiza ibibazo abana bafite binyuze mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo n’ibindi. Ikindi kandi abana bashima ni uburyo bagiye berekwa ukuntu ibyo basabye mu igenamigambi ry’akarere byagiye bishyirwa mu bikorwa ndetse n’ibitarakorwa bakaba barijejwe ko bizagenda bikorwa uko amikoro azagenda aboneka.

MUKASEKURU Donata, umukozi w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe ingengo y’imari ari gusobanurira abana uburyo ikoreshwa

Nyuma y’imyaka 3 uyu mushinga wari umaze ushyirwa mu bikorwa na CVT, abana bo mu turere twa Nyarugenge na Rutsiro bakaba batangaza ko usize bafite ubumenyi buhagije bwo gutanga ibitekerezo mu rwego rwo kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse bakaba bashobora no gusubira inyuma bakareba niba ibyo batanze nk’ibitekerezo byarashyizwe mu bikorwa.

 

Yanditswe na Olivier ISATIBASUMBA

[email protected]

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.