Ibikorwa by’ingenzi bigaragaza itegurwa rya Jenoside mu mezi ya Werurwe 1991-1994
2019-04-10 Amakuru

Ibikorwa bitandukanye by’ingenzi byaranze amezi ya Werurwe kuva mu 1991
kugera mu 1994 harimo gukomeza ubwicanyi bwatangiye mu 1990 bwibasiye
Abatutsi muri Ruhengeri na Gisenyi, n’ubwicanyi bwakorewe muri Bugesera mu
1992, bigaragaza ku buryo buziguye itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
hagati ya Mata na Nyakanga 1994.
Ukwezi kwa Werurwe 1994 kwabaye igihe cyo gushyiraho uburyo bwo gukorera Coup
d’Etat Perezida Habyarimana no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yari
yarateguwe ku buryo bunonosoye.
Werurwe 1991: Iyicwa ry’Abatutsi 277 muri Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi
Komisiyo Mpuzamahanga y’Ubucukumbuzi yari iyobowe n’Urugaga Mpuzamahanga
rw’Amashyirahamwe aharanira Uburenganzira bwa Muntu yakoze ubucukumbuzi mu
Rwanda muri Mutarama 1993, yavumbuye ibyobo byinshi byari byaragiye
bijugunywamo imirambo y’Abatutsi b’Abagogwe bicwaga n’ubutegetsi bwariho. Iyi
komisiyo yari igizwe n’impuguke 10 zituruka mu bihugu bitandukanye zirimo Jean
Carbonare (Umufaransa) ari nawe wari uyoboye itsinda, Philippe Dahinden
(Umusuwisi), René Degni-Ségui (Côte d’Ivoire), Alison Des Forges (Leta Zunze
Ubumwe za Amerika), Éric Gillet (Umubiligi), William Schabas (Umunya-Canada),
Halidou Ouedraogo (BurkinaFaso) , André Paradis (Umunya-Canada); Rein Odink
(Umuholandi) na Paul Dodinval (Umubiligi).
Icukumbura ryakozwe n’izi mpuguke ryagaragaje ko muri Werurwe 1991 honyine
hishwe Abatutsi 277 muri Gisenyi na Ruhengeri. Iyi Komisiyo yagaragaje ko abenshi
muri abo bishwe bari abantu bakiri bato kandi ko bapfuye kubera ibikomere
bitandukanye byo mu maso no mu mutwe byatewe n’ibikoresho bitemana bagiye
bahondagurwa. Ubwo bwicanyi bwabereye muRri Komini zitandukanye zo muri
perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago,
Mutura, Kanama, Rwerere).
Iyi Komisiyo yagaragaje ko abayobozi ba Gisivili n’aba Gisirikare bagize uruhare muri
ubwo bwicanyi barimo Perefe wa Ruhengeri, Charles Nzabagerageza n’uwa Gisenyi
Cosima Bizimana hamwe na ba Burugumesitiri b’amakomini yakorewemo ubwo
bwicanyi. Perefe Nzabagerageza yari mubyara wa Perezida Habyarimana kandi yari
yarashakanye na mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana. Iyi Komisiyo
yanagaragaje kandi uruhare ruziguye rw’abandi bayobozi bakomeye muri Leta, barimo
Minisitiri Joseph Nzirorera, Colonel Elie Sagatwa wari Umujyanama wa Perezida
Habyarimana na muramu we, Protais Zigiranyirazo.
Aha twakwibutsa ko ubwicanyi muri kariya gace bwari bwaratangiye mu Ukwakira 1990
nyuma y’uko FPR yari imaze gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu aho muri
Superefegitura (sous-prefecture) ya Ngororero honyine Abatutsi basaga 362 bishwe
nk’uko bigaragazwa na raporo ya Serivisi z’Ubutasi z’u Rwanda.

Werurwe 1992
Iyicwa ry’Abatutsi mu Bugesera
Ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira iry’iya 5 Werurwe 1992 ryaranzwe n’ubwicanyi bukomeye
bw’Abatutsi mu Bugesera. Ubu bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe zifatanyije
n’abasirikare barinda umukuru w’Igihugu n’abasirikare bo mu Kigo cya Gisirikare cya
Gako. Ubu bwicanyi bwabanjirijwe n’itangazo rishishikariza abantu kwica ryasomwe kuri
Radio Rwanda ku itariki ya 3 Werurwe, risomwe n’umunyamakuru Bamwanga Jean
Baptiste abitegetswe na Nahimana Ferdinand icyo gihe wari umuyobozi w’Ikigo
cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR).
Bamwanga asoma iyo nyandiko mpimbano yavuze ko yari yaratangajwe n’ubuyobozi
bukuru bwa FPR kandi ko yagaragazaga amazina y’abayobozi bakuru bo mu butegetsi
bwa Habyarimana ngo FPR yashakaga kwica ibifashijwemo n’ibyitso byayo by’imbere
mu Gihugu.
Bamwanga yavuze ko iyo nyandiko yari yaravumbuwe i Nyamata ku mucuruzi
w’Umututsi witwaga Gahima François wari Perezida w’Ishyaka riharanira Ukwishyira
Ukizana (PL) muri ako gace. Mu by’ukuri, aya makuru mpimbano yari uburyo buziguye
bwo gushishikariza abantu gukora ubwicanyi ku Batutsi.
Ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukora ubwicanyi ku Batutsi mu Bugesera
busobanurwa n’uko muri kariya gace hari hatuye Abatutsi benshi ubutegetsi bugahora
bushinja urubyiruko rw’Abatutsi kuva mu Bugesera rugasanga FPR ruciye i Burundi.
Inkuru nyinshi zo mu binyamakuru birimo n’ikinyamakuru cya Leta Imvaho zashinjaga
Abatutsi bo mu Bugesera gutiza umurindi FPR. Imibare yatangajwe na Leta y’u Rwanda
ku itariki 05 Gicurasi 1992 igaragaza ko u Bugesera bwari butuwe n’Abatutsi 26.837,
abenshi muri bo bakaba bari batuye muri Komini Kanzenze (22.483) kuri 53.279 bose
bari batuye muri aka gace. Ubwicanyi bwakorewe mu Bugesera bwari bugamije
kubatsemba.
Imibare yatanzwe na Guverinoma kuri ubwo bwicanyi yagaragaje ibi bikurikira:

Komini Kanzenze:
 Abantu bishwe:62 
 Inzu zo guturamo zatwitswe:309 
 Ibikoni byatwitwe: 573 
 Amatungo yaburiwe irengero: inka165, ihene 268 n’ingurube ebyiri
Komini Ngenda:
 Abantu bishwe: 36 
 Inzu zo guturamo zatwitswe: 74 
 Ibikoni byatwitswe: 119 

 Amatungo yaburiwe irengero: inka 112, ihene 111 n’ingurube 16
Komini Gashora:
 Abantu bishwe: 84 
 Inzu zo guturamo zatwitswe: 216 
 Ibikoni byatwitswe: 288 
 Amatungo yaburiwe irengero: inka188, ihene 325 n’ingurube 28.
Raporo yagaragazaga ko abantu 16.239 bari baravuye mu byabo bahungira ku
nyubako zinyuranye za Leta n’iz’amadini i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha, Musenyi,
Karama, Gitagata, Mayange, Rango, Ntarama, Murago, Kigusa na Kayenzi.
Amashyirahamwe atanu yigenga aharanira Uburenganzira bwa Muntu: ADL, Lichredor,
ARDHO, Kanyarwanda na AVP yakoze ubucukumbuzi bubiri bwimbitse kuri ubu
bwicanyi bavumbura ibintu byinshi biteye agahinda.
Raporo ya mbere yashyizwe ahagaragara ku itariki 10 Werurwe 1992 igaragaza urupfu
rw’Abatutsi basaga 300. Bamwe muri bo bari bararoshywe mu migezi abandi
baratwikiwe mu nzu. Iyi raporo kandi yanavugaga ko Abatutsi bavuye mu byabo
bageraga ku 15.000 kandi ko bari babayeho mu buzima buteye agahinda, cyane cyane
abari barahungiye kuri Paruwasi no ku mashuri i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha na
Rilima.
Iyi raporo kandi yamaganaga uruhare rw’abayobozi muri ubwo bwicanyi cyane Fidèle
Rwambuka, Burugumesitiri wa Kanzenze, Faustin Sekagina, Superefe wa Kanzenze,
Déogratias Ndimubanzi wari umwungiriza wa mbere w’umushinjacyaha muri Parike ya
Kanzenze na Dominique Muhawenimana wari ushinzwe iperereza muri Superefegitura
ya Kanazi.
Ku itariki ya 30 Werurwe 1993, aya mashyirahamwe yongeye gukora ubucukumbuzi mu
Bugesera agamije kureba uko umutekano uhagaze nyuma y’umwaka umwe habaye
ubwicanyi bwo mu 1992. Muri raporo yabo basohoye ku itariki 5 Werurwe 1993, aya
mashyirahamwe yagaragaje ko Abatutsi benshi bari baravuye mu byabo batari barigeze
babisubiramo kandi ko iteka bahoraga bahohoterwa n’abarwanashyaka ba CDR. Iyi
raporo yagaragazaga ko abangavu bari baragiye bafatwa ku ngufu n’abasirikare bo mu
kigo cya Gako.
Abantu bakomeje kwicwa hitwajwe ko bakekwagaho gushaka kujya muri FPR. Bamwe
muri abo bishwe babashije kumenyekana ni nka Nyabyenda n’undi witwa Anastase
bakoreraga uwari umukozi ukomeye muri MINECOFIN witwaga Mbarute. Uwitwa
Butera yiciwe n’abasirikare i Nyarurama (Komini Ngenda) ku itariki ya 6 Werurwe 1993.
Abantu benshi barakubiswe baramugazwa barimo umusaza witwaga Mutabazi
wakubiswe n’abajandarume n’abapolisi ku Biro bya Komini Kanzenze ku itariki ya 21
Gashyantare 1993.
Lieutenant-Colonel Claudien Singirankabo, Komanda w’Ikigo cya Gisirikare cya Gako,
yasobanuye ko ubwo bwicanyi bwabaye inkurikizi z’intambara bari barashowemo na
FPR kandi ko na nyina yari yariciwe na FPR mu Ruhengeri.
Iyicwa ry’Umubikira Antonia Locateli

Antonia Locatelli, wakomokaga mu Butaliyani, yari Umuyobozi w’Ikigo cyigisha imyuga
iciriritse (CERAI) cya Nyamata. Yishwe mu ijoro ryo ku itariki 9 rishyira itariki ya 10
Werurwe arashwe n’umujandarume Epimaque Ulimubenshi. Uyu Mutaliyanikazi wari
umurezi i Nyamata yari yarakiriye impunzi z’Abatutsi zahungaga abicanyi abimenyesha
inzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa izigenga zirimo Arikidiyosezi ya Kigali,
CERAI ya Nyamata yabarizwagamo.
Mu rwego rwo kumvikanisha uburemere bw’ubwicanyi bwari burimo gukorerwa
Abatutsi, Antonia Locateli yari yaratanze amakuru kuri Radio Mpuzamahanga
y’Abafaransa (RFI). Yahise yicwa ikiganiro cye (interview) kikimara gutangazwa mu
makuru ya nimugoroba kuri RFI. Uwamwishe ntibyigeze bimutera ikibazo na gato, ibi
bikaba bigaragaza ko ari ubwicanyi bwari bwateguwe kandi bushyigikiwe na Leta.
Werurwe 1993: Itsinda ry’intiti z’Abanyarwanda ryashyigikiye ingengabitekerezo
ya Jenoside yabibwe n’Ubutegetsi bwa Habyarimana
Ku itariki 1 Werurwe 1993, itsinda ry’abantu bize ryitwaga Cercle des intellectuels
Rwandais bakoraga i Butare ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru
ryamaganaga ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR. Iryo tsinda
ryashinzwe mu mpera z’umwaka wa 1992 ryahuzaga abarimu ba Kaminuza,
abanyeshuri, abashakashatsi n’abandi bakozi bo mu mirimo inyuranye mu Mujyi wa
Butare. Izo njijuke zavugaga ko ingabo z’Abafaransa zikwiye kuguma mu Rwanda
kugira ngo u Bufaransa bukomeze guha ubufasha ubutegetsi bw’u Rwanda nta kindi
rugendeyeho.
Abagize iryo tsinda ntibemeraga na gato ko FPR yari igizwe n’Abanyarwanda,
bakemeza ko ari Uganda yari yateye u Rwanda, muri make bahakana ubwenegihugu
bw’abagize FPR. Ku itariki ya 1 werurwe 1993, bandikiye Perezida François Mitterrand
bamusaba kugumisha abasirikare be mu Rwanda. Ibaruwa yashyizweho umukono
n’abarimu 34 bo muri Kaminuza, abakozi 30 ba Kaminuza, abashakashatsi n’abakozi
12 bo mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu bya Siyansi n’Ikoranabuhanga (IRST), abarimu
14 bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Butare, abakozi 25 bo mu yindi myanya itandukanye
mu Mujyi wa Butare n’abanyeshuri ba Kaminuza bakabakaba 300.
Werurwe 1994 : Gutegura ibikoresho bizakoreshwa mu gukora Jenoside
Abahezanguni b’Abahutu bafashe umwanzuro wo gukorera coup d’état Perezida
Habyarimana nk’uburyo bwo gukora Jenoside
Ibi byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Kangura muri nimero yacyo idasanzwe (No
53) yasohotse mu Ukuboza 1993 yari ifite ku rupapuro rwayo rwa mbere inkuru igira iti
"Habyarimana azapfa muri Werurwe 1994 ". Kangura yasobanuye ko urwo rupfu (rwa
Habyarimana) rwari kuzabaho yishwe nyuma y’imihango nyobokamana cyangwa se
nyuma y’inama mpuzamahanga ikomeye.
Muri Gashyantare 1994, ikindi kinyamakuru cy’abahezanguni, La Médaille
Nyiramacibiri, nimero 5, cyavuze ko hendaga kuba intambara itari kuzagira umuntu
n’umwe uyirokoka. "Ninde intambara yo muri Werurwe ?(…).Rubanda nyamwinshi
izahaguruka ibifashijwemo n’ingabo maze amaraso atembe ku mudendezo. "

Iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw’u Bubiligi ku bijyanye n’iyicwa
ry’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda bwagaragaje ko
MINUAR yari ifite amakuru ku itegurwa ry’ubwicanyi ndengakamere.
Umusirikare w’Umubiligi wakoraga mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe ashinzwe ibyo
kuvugurura amasasu, Ajida Daubie Benoît, yabwiye abakoze iperereza ubuhamya bwe
muri aya magambo "Icyumweru kibanziriza ihanurwa ry’indege, umugore wasukuraga
aho nakoreraga yambwiye ko ngomba kwitonda, ko dushobora kuba Abatutsi bera.
Yashakaga kuvuga ko hari urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa kandi ko twebwe
‘Ababiligi’ dushobora kuba twari kuri urwo rutonde." Inyandiko nyinshi za serivizi
z’ubutasi za MINUAR zashyizwe ahagaragara na Sena yo mu Bubiligi muri 1997 nazo
zirabigaragaza.
Gukaza umurego ku buryo buziguye kw’imyiteguro ya Jenoside mu maso ya
MINUAR n’abayobozi b’u Bubiligi
Raporo ya za ambasade z’ibihugu by’amahanga zakoreraga mu Rwanda mu 1994,
zigaragaza uruhererekane rw’ibikorwa byinshi bishishikariza abantu Jenoside ku buryo
buziguye muri Werurwe 1994. Urugero ni inyandiko y’ubutumwa bwihuse (télex) yo
kuwa 1 Werurwe 1994, Ambasaderi Johann Swinnen w’u Bubiligi mu Rwanda
yoherereje abayobozi b’u Bubiligi yagaragazaga ko RTLM itangaza "amagambo
akongeza urwango ndetse no gutsemba igice kimwe cy’abaturage."
Inyandiko ya serivisi z’ubutasi z’u Bubiligi yo ku itariki ya 2 Werurwe 1994 ivuga ko
umwe mu bari bashinzwe gutanga amakuru muri MRND yabwiye abayobozi b’u Bubiligi
ko MRND yari yarateguye umugambi wo gutsemba abatutsi bose i Kigali mu gihe icyo
ari cyo cyose FPR yaba itarahagarika intambara. Uyu muntu yavuze neza ko "ibintu
biramutse bigenze nabi, abahutu bazabica nta mpuhwe [Abatutsi] " yongeraho ko
"ivangura rishingiye ku Turere nta rikiriho kandi n’ishyaka n’umurava by’ingabo
ntibyigeze byiyongera."
Ku itariki ya 3 Werurwe 1994, Majoro Podevijn wo muri MINUAR yabwiye Dallaire ko
intwaro zakwirakwijwe mu nterahamwe mu gace ka Gikondo, hamwe mu hari higanje
cyane abayoboke ba CDR. Ku itariki 10 Werurwe, MINUAR yavumbuye intwaro nyinshi
nini zari zigenewe ingabo z’u Rwanda itangaza ko hariho kwinjiza cyane urubyiruko mu
gisirikare no mu mitwe yitwara gisirikare. Dallaire yasabye Umuryango w’Abibumbye
uburenganzira bwo gufata izo ntwaro kandi anasaba ko Ubutumwa bw’amahoro mu
Rwanda bwakongererwa ingufu, ariko nta gisubizo kizima yigeze abona.
Ni muri uku kwezi kwa Werurwe 1994 kandi imihoro ya nyuma yari yaratumijwe na
Kabuga Felicien muri Sosiyete Chillington yo mu Bwongereza yazanywe. Nyuma
y’iminsi mike, iyo mihoro yabaye ibikoresho byo gukoresha Jenoside.
Perezida Habyarimana yatangaje ko azica abo bashyamiranye
Ku itariki 20 Werurwe 1994, ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, Perezida Habyarimana
yakiriye ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru y’u Rwanda, maze ashishikariza abantu
ku mugaragaro ibikorwa by’urugomo.
Yabivuze muri aya magambo ati "Sinigeze ntsindwa na rimwe, iyo igice kimwe cyabaga
kigaragara nk’icyagenze nabi, sinigeze ntindiganya kuvuna akaguru k’umukinnyi

duhanganye. Hari igihe natoboye n’umupira. Ni gutyo nteye….” Mu bigaragara,
Perezida Habyarimana yashakaga guca amarenga ku bijyanye no kwanga gushyira mu
bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha, agaragaza ko yiteguye kuvuna/kwica uwo
bahanganye muri politiki, mbere na mbere FPR.
Kwirengagiza nkana gushyiraho inzego z’inzibacyuho kwa Perezida Habyarimana nibyo
byaranze ukwezi kwa Werurwe 1994 nubwo abaterankunga b’u Rwanda batahwemaga
kumushyiraho igitutu. Yageze n’aho yemera ku itariki ya 29 Werurwe 1994 ubusabe
bwa CDR bwo kugira abadepite bayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko
y’inzibacyuho kandi amasezerano y’amahoro ya Arusha atarabiteganyaga, ndetse CDR
yarayarwanyaga.
Minisitiri w’Ingabo n’abandi basirikare bakuru bamenyesheje MINUAR ko
hazakorwa Jenoside kandi ikarangira mu minsi 15
Lt Colonel Beaudouin Jacques-Albert, Umwunganizi mu bya tekiniki w’Umubiligi wari
Umujyanama wa Jenerali Kabiligi Gratien G3 mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u
Rwanda (FAR) yumviswe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw’u Bubiligi ku itariki 5
Gicurasi 1994. Mu iperereza ryabwo ku iyicwa ry’abasirikare ba MINUAR b’Ababiligi.
Yagaragaje ko Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Augustin Bizimana, yari yaravuze ko
hagombaga kubaho Jenoside mu gihe FPR idahagaritse intambara.
Dore ubuhamya bwe "Ukwezi kumwe cyangwa abiri mbere y’ihanuka ry’indege nagiye
mu mugoroba wo gusabana kwa Jenerali Nsabimana hamwe na Ambasaderi w’u
Bubiligi, Colonel Vincent [wari ukuriye ubutwererane bw’u Bubiligi n’u Rwanda mu bya
gisirikare], Colonel Marshal (MINUAR), Colonel Le Roy, Perezida Habyarimana,
Bizimana (MINADEF) n’abandi basirikare bakuru b’Abanyarwanda.
Nyuma yo gusangira Champagne, Bizimana yambwiye ko yiteguye kugaba abasirikare
be niba FPR itemeye. Iminsi 10 mbere y’ihanuka ry’indege, uwa gatanu wa nyuma wa
Werurwe, Colonel Vincent (ukuriye ubutwererane bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’u
Bubiligi) yatumiye iwe mu rugo Jenerali Nsabimana na Colonel Kabiligi G3. Na none
muri iyi nama bongeye gushimangira ko amasezerano y’amahoro ya Arusha
atashoboraga gushyirwa mu bikorwa, ko kandi nibakomeza guhatirwa iby’amasezerano
y’amahoro ya Arusha, bizaborohera gutsemba FPR kandi ko ibyo bitagombaga gutwara
igihe kirenze iminsi 15. Babivugaga babyemera batyo."
Perefe wa Kigali, Colonel Renzaho Tharcisse, yari yiteguye Jenoside
Ku itariki 30 Werurwe 1994, Perefe w’Umujyi wa Kigali, Colonel Renzaho Tharcisse,
yoherereje Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Colonel Déogratias Nsabimana
urutonde rw’abantu batoranijwe barimo n’abavuye ku rugerero bo kugira uruhare muri
gahunda yo gutsembatsemba yitwaga auto-défense civile (kwirwanaho kwa gisivili). Iyi
nyandiko yakurikiye indi yari yaratangajwe na Nahimana Ferdinand kuwa 28 Werurwe
1994 yahamagariraga abantu kwirwanaho (auto-defense) mu rwego rwo gushaka
igisubizo cya nyuma ku cyo yise "ihuriro ry’Abatutsi" yavugaga ko bashaka kubaka
"ubwami bw’Abahima."
Nahimana yahamagariraga buri wese wiyumva ko ari Umuhutu koko kumva ko iyo
ntambara imureba no gufatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu rwego rwo gutera

abaturage umwete muri ubwo buryo. Mu by’ukuri, kwari uguhamagarira abantu gukora
Jenoside ku buryo buziguye.
Kuvana intwaro mu bubiko bw’i Kanombe zigakwirakwizwa mu bigo bya gisirikare
Ububiko bw’intwaro bunini bw’ingabo z ‘u Rwanda bwari buri mu Kigo cya Gisirikare cya
Kanombe. MINUAR yagaragaje ko muri Werurwe 1994, intwaro nyinshi zari
zaravanywe rwihishwa mu bubiko bwazo i Kanombe maze zigakwirakwizwa mu bigo
bya gisirikare bitandukanye mu Gihugu, cyane cyane i Gitarama, kandi bigakorwa
rwihishwa MINUAR itabizi. Uko kwimura izo ntwaro byari ukwitegura intambara na
Jenoside baha ingabo z’u Rwanda uburyo bwo gushobora gukora ibyo bikorwa byombi
igihe nikigera.
Ajida w’Umubiligi Benoit daubie wari ushinzwe ibyo gusana intwaro mu Kigo cya
Gisirikare cya Kanombe yahaye Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bw’u Bubiligi ubu
buhamya ati "Nabashije kugera ku bubiko bwose bw’intwaro i Kanombe mbere
y’ihanuka ry’indege (…). Igice kinini cy’ububiko cyari cyambaye ubusa. Ubishyize mu
mibare, intwaro zari zakuwemo ni nyinshi. Nafata urugero rw’itangwa ry’ibisasu 1000
bya morutsiye 120 i Gitarama. Mu bubiko hasigayemo nka 20 ku ijana (20%) by’intwaro.
Ibi byabaye hasigaye ukwezi kumwe mbere y’ihanuka ry’indege kandi kuzitwara
byatwaye icyumweru cyose. Umuliyetona wo mu ngabo z’u Rwanda yambwiye ko byari
mu rwego rwo kwitegura igitero cya FPR. Ariko ku bwanjye ntekereza ko byari uburyo
bwo kuzihisha abagenzuzi ba ONU. Nzi neza ko imibare yatangwaga n’ubuyobozi
bw’ingabo z’u Rwanda itari yo kuko birengagizaga intwaro zari zaratanzwe mu kivunge.
Bagaragazaga ibiri mu bubiko busa n’aho bwambaye ubusa. Itwarwa ry’intwaro
ryakorwaga ahanini mu masaha y’ijoro nk’uko nabibwiwe na mugenzi wanjye
w’Umudage. "
Umwanzuro
Muri Werurwe 1994 buri umwe wese mu bateguye bakanagenzura Jenoside yakorewe
Abatutsi yari yiteguye. Aba barimo abakorana bya hafi na Perezida Habyarimana,
inshuti ze za hafi z ‘abasivili, abasirikare n’abanyapolitiki, interahamwe
n’impuzamigambi n’abandi. Iyo mitwe yitwara Gisirikare yari iteye ubwoba igizwe
n’abantu bagera ku 30000 bari mu ma Komini yose y’igihugu uko yari 143. Ikibabaje
cyane kigaruka mu mutwe ni uko ari bo babaye ku isonga rya Jenoside yahitanye
Abatutsi 1.074.017 bazwi neza nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’abazize Jenoside
yakorewe Abatutsi bwatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu
2004.
Iki ni ikegeranyo dukesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène

Yanditswe na ISHIMWE Marie Claire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.