Tumenye zimwe mu ndwara zifitanye isano n’imihango!
2018-07-06 Imyororokere

Imihango y’abagore n’abakobwa irakenewe mu mikorere myiza y’umubiri wabo ariko nkuko tugiye kubireba hari ubwo usanga iyo mihango itagenze neza nkuko byateganijwe bikaba byakururira umubiri akaga.

Tugiye kureba zimwe mu ndwara zifitanye isano n’imihango:

.Kuribwa mugihe uri mu mihango: Ubusanzwe hari abagore bataribwa, hari abaribwa gake, hari n'abaribwa cyane. iyo kuribwa mu nda bikabije bikabuza umugore gukora imirimo asanzwe akora , hakiyongeraho n'ibindi bimenyetso by'uburwayi ,Urugero:Kuruka, kubabara umutwe,... nibyiza kugana Muganga.

 Kubona imihango igihe gito cg kirekire: Ubusanzwe Imihango igomba kuza ikamara hagati y'iminsi 3 n'iminsi 7 , rero iyo ugiye munsi y'iminsi 3 cyangwa ukanjya hejuru y'iminsi 7 biba byabaye ikibazo.

 Kuva amaraso menshi igihe uri mu mihango( regles trop abondantes) : Iyi ni ndwara irangwa no kuva amaraso menshi cyane arenze asanzwe, Ku mugore rero abibwirwa n'inshuro ahindura ibyoyibindishije.

 Kutigera ujya mu mihango(amenorrhee) Iyi ndwara irangwa no kumara amezi runaka utajya mu mihango bidatewe n’uko utwite cyangwa se uri konsa. Iyi ndwara iterwa no kubura vitamini zishinzwe imihango, nka vitamini A na E. Izo zombi zishinzwe kurema no kuyungurura ibigendana n’ingingo zishinzwe kororoka kw’abantu.

Imihango itagira gahunda ( regles irregulieres)

Birangwa no kujya mu mihango, kuza mu bihe binyuranye,bikamara igihe kirekire utayibona cyangwa se ukayibona inshuro zirenze imwe mu kwezi. Burya gahunda iyobora imihango ishingiye ku misemburo myiza itangwa n’ agace k’ubwonko gashinzwe gahunda yo gutunganya imisemburo y’umubiri n’ udusabo tw’ intango ngore . Iyo ibyo bice bidakora neza rero niho ugira imihango itagira gahunda.

Iyo udusabo tw’intango ngore tudakora neza ugira ibimenyetso birimo kuribwa mu kiziba y’inda, kutonekara mu mibonano, no kumva utayikeneye.

Abantu bakunda kwibasirwa n’iyi ndwara biganjemo, abakeneye gushyingirwa, abapfakaye, abibwira ko batwite mu bwonko ariko atari byo , abatinze gukurikiza abana n’abafite trompe zazibye.

 Imirerantanga itihagije (Insuffisance ovarienne) . Iyo ndwara itera ubugumba ndetse ikarangwa no kugera igihe cy’imihango , ukaribwa, nyuma ukava imyuna yo mu mazuru. Ishobora no kongera kugaragaza utubyimba two mu nda.

Icyitonderwa : Uramutse ufite kimwe muri ibi bibazo twavuze ruguru , ushobora kugana ivuriro rkwegereye bakagufasha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.