Ibyo wamenya kuri Hernie, indwara ikunze kwibasira ababyibushye, abikorera imizigo n’abagore batwite
2019-04-01 ubuzima

Mu 1645 nibwo hasohowe inyandiko za mbere zivuga ku ndwara ya Hernie, nyuma y’imyaka isaga 20 Umubiligi Adriaan van den Spiegel wayivumbuye yitabye Imana.

Izo nyandiko zivuga ko ari indwara ikunze kubaho igihe inyama yo mu mubiri imbere, cyane cyane mu gihimba yavuye mu bitereko byayo ikajya aho itagenewe inyuze mu muhora wifunguye hagati y’ihuriro ry’imisoso y’igice yavuyemo n’icyo yagiyemo.

Urugero rw’izo bikunze kubaho ni aho urura ruva mu mwanya warwo rumanukira mu nzira ijyana intanga mu dusabo twazo, rukabyimbiramo cyangwa rugakomeza rukagera hafi yatwo rukaba ariho rubyimbira.

Ngo ishobora kuba ku gice icyo aricyo cyose cy’igihimba cy’umubiri w’umuntu ariko inshuro nyinshi yigaragaza ku cy’inda (abdomen) hagati y’imbavu n’umurongo ugabanya inda n’amatako hazwi nko mu mayasha.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuganga w’inzobere w’indwara zo mu mubiri n’iz’uruhu, ukorera mu ivuriro Santé Clinic, Dr. Gahenda Vincent, yavuze ko Hernie zirimo amoko atandukanye kandi zihabwa amazina bitewe n’igice yafashe.

Nka Hernie diaphragmatique ifata hagati y’igicamakomo(Diaphragm) n’igifu, aho igice cy’inzira ijyana ibiryo kiba kinjiye mu gifu. Hari na Hernie inguino-scrotale ibaho igihe urura rwasohotse rukinjira mu binyita bikikije udusabo tw’intanga naho hernie ombilicale cyangwa se iromba, irwara cyane cyane abana. Ibaho igihe imisoso ikikije umukondo w’umwana wawusohokeyemo.

Dr. Gahenda yavuze kandi ko hari na Hernie inguinale ibaho igihe urura rwinjiye mu nzira (inguinal canal) ijyana intanga mu dusabo ku bagabo naho ku bagore rwinjiye mu mwanya urimo ibifasha nyababyeyi kuguma mu gitereko.

Ikigo cy’Abongereza gikora ubushakashatsi cyitwa British Hernia Centre (BHC), gitangaza ko Hernie Inguinal ariyo ikunze kugaragara ku barwayi benshi bagera kuri 70% by’abazirwara. Ngo ikunze kwibasira abari hejuru y’imyaka 50, abagabo bayirwara bikubye inshuro umunani abagore bayirwara.

Dr. Gahenda ati “Nko ku bantu bakunze kwikorera imizigo, rya huriro rirafunguka kubera ibiro bitsindagira imisoso y’inda, ikifora amara agasohokera muri wa mwanya…Na bariya bantu bafite inda nini ni kenshi bashobora kugira hernie kubera uburemere bw’ibirimo.”

Dr. Gahenda avuga ko iyi ndwara ikunda no kwibasira abasirikare bitewe n’akazi bakora ariko ngo ntibibabuza gukora akazi kabo.

Urubuga healthline.com rwanditse ko mu bintu bishobora kongerera abantu ibyago byo kurwara Hernie harimo no gutwita kubera ibiro byinshi bitsindagira igice cyo hasi no kwikorera imizigo iremereye.

Ruvuga kandi ko no kugira amatembabuzi menshi mu nda, gukorora cyane, kubagwa mu bice ikunze kwibasira, kunywa itabi, ishobora no kuba uruhererekane rw’umuryango n’ibindi.

Ikizakubwira ko urwaye Hernie ni uko uzakanda ku gice cy’umubiri wawe mu byo ikunze kwibasira, ubona kibyimbye ukumva kirafobagana kandi nta masazi cyangwa ibibyimba urwaye, kubabara mu gice irimo nk’igihe ukorora cyangwa wunamye, kumva uraniwe cyangwa uremerewe igice cy’inda.

Ku mwana urwaye iromba, uzabibwira n’uko mu gihe arira ubona ribyimba. Ngo nta buryo buhamye bwo kwirinda Hernie uretse gukora siporo, kwitwararika mu gihe cyo gukorora, kwivuza kare, kwirinda umubyibuho ukabije no kwirinda kwikorera ibiremereye n’ibindi.

Rimwe na rimwe Hernie nta bimenyetso igira byakwemeza ko uyirwaye, bivuze ko uburyo nyakuri bwo kubimenya ari uko ubyemerezwa n’umuganga nyuma yo kugukorera ibizamini, rimwe na rimwe bimusaba gukoresha imashini zabugenewe zifotora imbere mu mubiri.

Dr. Gahenda yavuze ko bitewe n’urwego Hernie igezeho, guhindura imibereho bishobora gutuma ikira cyangwa umuganga akaba yasubiza igice cyavuye mu mwanya wacyo akoresheje intoki, kuguha imiti cyangwa kubaga igice yafashemo iyo igeze ku rwego rukomeye.

Ati “Mu Rwanda ntabwo ari indwara ikanganye ariko irahari. Ni indwara ivurwa igakira ariko kuko akenshi ifata hafi y’igitsina hari igihe abantu bayitindana, babuze umwanya cyangwa ubushobozi.”

Yavuze ko nubwo ikunze gufata hafi y’imyanya myibarukiro nta muntu arumva ko yabujije gutera akabariro ariko agasaba abantu kwihutira kwivuza igihe babonye ibimenyetso byayo.

Inyigo yakozwe n’ikigo gicukumbura kikanakora ubushakashatsi ku buzima, Karger Publishers, mu 2018 igaragaza ko ku mwaka abantu bivuza Hernie barenga miliyoni 20 ku Isi.

Kigaragaza ko Hernie Inguinal ariyo barwaye cyane aho abagabo baba bafite ibyago byo kuyirwara biri hagati ya 27% na 43% mu gihe abagore biri hagati ya 3-6%. Mu 2015 abayirwaye basaga miliyoni 18,5, abasaga ibihumbi 59 yarabishe.

Ikunze kwibasira abantu babyibushye

Yanditswe na Admin

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.