Ese birashoboka kubona imihango kabiri mu kwezi kumwe?
2019-06-15 Imyororokere

Mu minsi ishize umwe mu bakunzi bacu yatwoherereje ubutumwa akoresheje Facebook page yacu Ijwiryacu atubaza niba bishoboka ko umukobwa/umugore yabona imihango inshuro 2 mu kwezi. Ni ikibazo gikomeye gusubiza kubera ko kitumvikana neza. Ati kubera iki? Ese yavugaga kugira imihango inshuro ebyiri mu kwezi gusanzwe nka Mutarama? Cyangwa yavugaga kugira imihango inshuro ebyiri mu kwezi k’umugore?

 

Ubusazwe mu ndimi z’amahanga nk’icyongereza, icyo twebwe mu Kinyarwanda twita ukwezi k’umugore ntabwo bacyita “Women’s month”. Oya. Byitwa “menstruation cycle” cyangwa se “women’s cycle”. Kubera ko rero mu Kinyarwanda ayo magambo yose ntayo tugira, tubyita “Ukwezi k’umugore” bityo bikaba bishobora gutuma abantu babyitiranya n’ukwezi gusanzwe k’umwaka. Mu bibazo byinshi kandi tujya twakira, usanga rwose abantu bakibyitiranya.

 

Rero munkuru zabanje twabasobanuriye byimbitse iby’ukwezi k’umugore. Uburyo kubarwa ndetse n’uburyo wagusobanukirwa byimbitse ukamenya igihe cy’uburumbuke n’ikitari igihe cy’uburumbuke:

 

Ugereranyije uburebure bw’ukwezi k’umugore ni iminsi 28. Ariko nanone iminsi igize ukwezi k’umugore ishobora kuba hagati ya 24 na 38 kandi bikaba nta kintu bitwaye.

 

Mu gusubiza rero ikibazo cy’umukunzi wacu rero dutekereze ko yatubajije ibibazo bibiri. Icya mbere:

 

Ese birashoboka kubona imihango kabiri mu kwezi (Ukwezi nka Mutarama) kumwe?

 

Igisubizo ni uko bishoboka cyane rwose. Tuvuge ufite ukwezi kudahindagurika kw’iminsi 25. Ubonye imihango ku itariki ya 2 Gicurasi 2018. Ni ukuvugango ukwezi kwawe k’umugore kuzarangira ku itariki ya 27 maze wongere ubone indi mihango ku itariki ya 28 Gicurasi 2018. Urumva ko bishoboka cyane. Byose biterwa n’uburebure bw’ukwezi k’umugore kwawe.

 

Ikibazo cya kabiri rero: Ese birashoboka kubona imihango kabiri mu kwezi kwawe k’umugore?

 

Ubusanzwe ntibibaho kugira imihango kabiri mu kwezi k’umugore kumwe. Nkuko twabibasobanuriye ukwezi k’umugore ni uruhererekane rw’impinduka ziba mu myanya myibarukiro y’umugore zigamije gukuza intanga ngore bityo bigatuma umugore yasama.

 

Hari ibisobanuro bitatu ku muntu ukekako yagize imihango kabiri mu kwezi

 

Icya mbere: Birashoboka ko atari imihango ahubwo ari ukuva amaraso nabyo bishobora kubaho ku mukobwa cyangwa umugore. Niba ubona amaraso aza asa n’umutuku wijimye kandi akaba ari make (atakuzuza cotex), birashoboka cyane ko atari imihango ko ahubwo ari andi maraso ava mu gitsina cyawe. Amaraso y’imihango aba asa n’umutuku utijimye cyane kandi akaba ari menshi yakuzuza cotex. Ikindi kandi ntabwo aza inshuro imwe. Amaraso kandi y’imihango akenshi azana n’ibindi bimenyetso by’umubiri nko kuribwa mu nda.

Icya kabiri: Niba usanze ko amaraso wavuye ari ay’imihango, birashobokako kubera impamvu runaka ukwezi kwawe kwaba irregular. Ni ukuvuga ngo gusigaye guhindagurika. Ibi byaterwa n’impamvu nyinshi kandi zitandukanye cyane cyane akaduruvayo mu misemburo.

 

Icya gatatu: Ikindi kandi gishobora gutera kugira imihango inshuro nyinshi ni indwara. Niyo mpamvu niba ubonye ko hashize amezi agera kuri atatu ujya mu mihango kabiri mu kwezi k’umugore, inama isumba izindi ni ukujya kwa muganga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.