Ubucucike no kurya nabi mu mashuri ni bimwe mu bihangayikishije abana bo mu mirenge ya Nyamirambo na Nyakabanda
2018-11-14 Amakuru

Gahunda yo gukusanya ibitekerezo n’ibyifuzo by’abana mu rwego rwo gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 muri Nyarugenge irakomeje. Kuri uyu wa kabiri hakaba hari hatahiwe abana bo mu mirenge ya Nyamirambo na Nyakabanda.

Mu murenge wa Nyamirambo, abana bagera ku 156 nibo bari baje bahagarariye abandi. Mu byifuzo bagaragaje ko akarere ka Nyarugenge gakwiye kwitaho, ikiza ku isonga ni ikibazo cy’imirire ku mashuri, aho aba bana bagaraje ko barya ibiryo bidahiye ndetse hamwe na hamwe ugasanga bitekanywe umwanda. Kuri iki kibazo kandi abana banenze bimwe mu bigo by’amashuri bigaburira abana ibishyimbo n’impungure byamazwe n’imungu, akawunga kadahiye ndetse rimwe na rimwe ugasanga karimo udusimba. Ibi ngo bikaba bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abana.

Mu murenge wa Mageragere abana bitabiriye ku bwinshi

Nyuma y’umurenge wa Mageragere, iyi gahunda yateguwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana “Children’s Voice Today” (CVT) ku bufatanye n’akarere ka Nyarugenge, yakomereje mu murenge wa Nyakabanda. Mu byifuzo byagaragajwe n’abana bagera ku 100, ikibanzweho n’icy’ubucucike bw’abanyeshuri bugaragara mu Rwunge rw’amashuri rwa Kabusunzu. Abana bakaba barasabye ko hakongerwa ibyumba by’amashuri ndetse n’intebe zo kwicaraho.

Abana bahagarariye abandi mu murenge wa Nyakabanda bari kumwe n’umuyobozi w’umurenge

Uretse ikibazo cy’imirire itanoze n’ubucucike mu mashuri, aba bana banagarutse ku bibazo bya ruhurura zidakoze, ibiti bishaje bishobora guteza impanuka ku muhanda, amakimbirane mu miryango, ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ikibazo cy’abana bafite ubumuga batitabwaho, ubuzererezi, imirimo ivunanye ndetse n’ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe byashyizwemo bamwe mu baturage bitajyanye n’amikoro yabo, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bana, zirimo kutiga, kutavuzwa n’ibindi.

Kuva iyi gahunda yo guha abana urubuga bagatanga ibitekerezo yatangira, ngo hari byinshi byahindutse mu igenamigambi ry’imirenge igize akarere ka Nyarugenge n’akarere ubwako.

“Kuva iyi gahunda yatangira, byatanze umusaruro kuko hari igihe abantu bakuru batanga ibitekerezo ariko bakagira icyo bibagirwa. Ariko kuko abana baba bagenda henshi mu bice batuyemo, hari ibibazo babona, ababyeyi babo rimwe na rimwe baba batazi. Abana rero batanga inyunganizi ikomeye cyane”: RUKWAVU Etienne, umukozi w’umurenge wa Nyakabanda ushinzwe imibereho myiza.

RUKWAVU Etienne, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Nyakabanda

 

Yanditswe na Olivier ISATIBASUMBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.