Ukwezi k'umukobwa /umugore ni iki?
2018-06-30 Imyororokere

Waba warumvise ibijyanye n’ukwezi k’umugore? Ese uzi uko wamenya igihe cy’uburumbuke ku mukobwa cyangwa umugore? Muri iyi nkuru turabagezaho kuburyo bwimbitse ibyerekeye ukwezi k’umugore ndetse n’uko wamenya igihe cy’uburumbuke.

 

Igihe cy’imihango

Ukwezi k’umugore kurahinduka. Abagore/abakobwa benshi   bakunze kugira ukwezi kumara hagati y’iminsi 23 n’iminsi 35. Ku bagore bagira ukwezi kumara iminsi 28, irekurwa ry’intanga ngore rikunze kuba k’umunsi wa 14. Ariko ku bagira ukwezi kuri hagati y’iminsi 23-25, usanga igihe intanga ngore irekurirwa kigenda gihinduka cyane.

 

Umunsi wambere w’imihango, niwo munsi wambere umugore/umukobwa atangiriraho kubara ukwezi kwe. Igihe cy’imihango gikunze kumara hagati y’iminsi 3 n’iminsi 7. Muri iki gihe umugore/umukobwa ava amaraso mu gitsina ke. Aya maraso aturuka muri nyababyeyi. Ubusanze mu gihe cy’ukwezi ku mugore nyababyeyi igenda ikura yitegura gusama inda. Iyo intanga ngore ibuze intangangabo, ibice bya nyababyeyi byiteguraga gusama birasenyuka bigasohoka mu gihe cy’imihango.  Umugore/umukobwa ashobora kugira ububabare ariko bukamara iminsi mike.

 

Gukura no gusohoka kw’intanga ngore

Mu ntangiriro z’ukwezi k’umugore imvubura ziba mu bwonko zohereza umusemburo witwa follicle-stimulating hormone(FSH). Uyu niwo musemburo utuma uturera ntanga (ovaries) turekura igi rikajya gutegereza intanga ngabo. Uyu musemburo kandi niwo utuma umubare mwinshi w’imvubura(follicles) wiyongera noneho nawo ugatangira gutanga undi musemburo witwa estrogen. Mu minsi ya mbere y’ukwezi k’umugore uyu musemburo uba uri kukigero gike, ukagenda wiyongera uko imvubura (follicles) zigenda zikura.

Ikigero cy’ubwiyongere bw’umusemburo estrogen gitera ukwiyongera vuba k’umusemburo witwa luteinizing hormone(LH) akaba ariwo utuma intanga ngore isohoka ikajya gutegereza intanga ngabo.

 

Igihe cy’uburumbuke

Igihe cy’uburumbuke ni igihe umukobwa/umugore aba ashobora gusama. Iyo intanga ngore imaze gusohoka mu gasabo k’intanga, yerekeza aho itegerereza/ihurira n’intanga ngabo. Iyo intanga ngore igeze aho igomba gutegerereza intanga ngabo, ishobora kumara amasaha 24. Mu gihe intanga ngabo yo ishobora gutegereza hagati y’iminsi 3-5. Igihe cy’uburumbuke ni cyagihe umugore/umukobwa aba ashobora gusama. Muri iki gihe haboneka umusemburo witwa progesterone. Ukwiyongera kw’iyi misemburo (progesterone na estrogen) nibyo bigaragaza ko umugore cyangwa umukobwa ashobora kuba yarasamye.

 

Ese birashoboka ko umuntu yasama mu gihe cy’imihango?

Muri rusange igisubizo ni Oya. Muri rusange abantu icyo twita imihango n’iminsi irindwi ibanziriza ukwezi k’umugore. Ku bakobwa bagira ukwezi kw’iminsi 28 ntibasamira mu mihango gusa ku bagira ugufite hagati y’iminsi 23-35 bo birashoboka nkuko tugiye kubibaganirira. Ubusanzwe intanga ngore isohoka inshuro imwe mukwezi k’umukobwa. Ariko ubushakashatsi bwerekanye ko hari igihe umukobwa ashobora kurekura intangangore ebyiri mu kwezi kumwe.

 

Dore uburyo bwagufasha kumenya igihe cyawe cy’uburumbuke

Ubu buryo bukurikira bushobora kugufasha kumenya igihe cyawe cy’uburumbuke:

1.Ku bakobwa/abagore bagira ukwezi kudahinduka, intangangore irekurwa k’umunsi wa 14 mbere y’uko ukundi kwezi gutangira (indi mihango).

2.Ku bakobwa/abagore bagira ukwezi guhindagurika, umukobwa asabwa kubara iminsi igize ukwezi kwe nibura mu gihe cy’amezi umunani (8) yikurikiranyije, akamenya iminsi igize ukwezi guto ndetse n’iminsi y’ukwezi kwabaye kunini gusumba andi yose.

Iyo umaze kumenya iminsi igize ukwezi guto n’ukunini, ufata iminsi igize ukwezi guto ugakuramo18 ukabona umunsi wa mbere w’uburumbuke. Ukongera ugafata iminsi igize ukwezi kunini ugakuramo 11 ukabona umunsi wa nyuma w’uburumbuke.

 

Urugero: Sandrine mugihe cy’amezi 8 yaramaze abara iminsi igize ukwezi kwe, yasanze ukwezi guto kugizwe n’iminsi 25, ukwezi kunini ari iminsi 28.

Ubwo azafata iminsi y’ukwezi guto (25) akuremo18 abone 7. yongere afate iminsi y’ukwezi kunini (28) akuremo11 abone17.bivuze ko igihe cye cy’uburumbuke ni hagati y’umunsi wa 7-17. Ibi bikagaragaza ko umukobwa ugira imihango imara igihe kinini, urugero iminsi 7 ashobora no gusama akiri mu mihango.

 

N.B: Kubara ntibitanga icyizere 100% kuko igi rishobora kurekurwa mbereho iminsi 3 cyangwa nyumaho iminsi 2 kubera impamvu zitandukanye nko kunywa inzoga, gukora imirimo y’ingufu, kugira impagarara, indwara runaka, guhindura ikirere ndetse n’ibindi. Udasobanukiwe neza n’ibijyanye n’ukwezi k’umugore wasoma kanda hano usome indi nkuru byerekeranye.

 

Waba ufite ikibazo cyangwa igitekerezo? Sangiza abasomyi bacu mu mwanya wabugenewe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.