Ronaldinho wamamaye muri ruhago yaje no mu muziki akora indirimbo ya Rap
2019-04-16 Imikino

Ronaldinho umunya-Brazil ufatwa nk’uwa mbere ku Isi mu gukora udukorya muri ruhago, yatangiye ku mugaragaro umuziki we aho yakoze indirimbo yo mu njyana ya rap yise Garra yafatanyije na Jorge Vercillo usanzwe ari umuhanzi muri Brazil.

‘Garra’ ni indirimbo irimo ubutumwa bwibasira leta aho aba baririmbyi bombi baba basaba leta ya Brazil gukoresha ubutabera bakareka umuco wa ruswa wamaze gushinga imizi muri kiriya gihugu kibyarira umupira w’amaguru.

Inkuru ya Mirror ivuga ko intego nyamukuru Ronalidinho w’imyaka 39 yari afite ahimba iyi ndirimbo ari ukucyebura leta kuri ruswa.

Atangaza iby’iyi ndirimbo, Ronaldinho yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze mu kwamamaza indirimbo ye.

Ubwo Ronaldinnho yakinaga mu Buhinde, yijyeze kuba atangaza ko hari umushinga wa muzika afitanye na DJ kabuhariwe akaba na producer Davig Guetta.

Yanditswe na Kazungire Merci Dieu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.