Nahangana nte no kwiheba?
2018-05-04 Urubyiruko

Gufata ingamba nziza bishobora gutuma urushaho kumererwa neza!

Wakora iki?

Tekereza ku mimerere ikurikira:

Nta kintu kigishimisha, Buri munsi ararira agahogora kandi nta mpamvu ibimuteye, Usanga yigunze kandi ni gake wabona arya. Ntakigira ibitotsi cyangwa ngo yerekeze ibitekerezo hamwe. aba yibaza ati “ariko se ni ibiki bimbaho? Ubu se nzongera kuba muzima?”

…….Ariko ubu yanga ishuri kubi, ndetse n’amanota ye yaragabanutse cyane, ntakigira imbaraga zo gukora siporo yakundaga cyane. Incuti ze zayobewe uko byamugendekeye. Ababyeyi be barahangayitse. Baribaza bati “ariko se ibi biraterwa n’imyaka agezemo cyangwa hari ikindi kibyihishe inyuma?”

Ese ujya wumva umeze ute? None se niba ari ko wiyumva wakora iki? Gerageza ibi:

1. Hangana n’iyo mimerere

2. Ganira n’umuntu mukuru wizeye

Ushobora kumva ibyiza ari uguhangana n’iyo mimerere, cyane cyane iyo wumva udashaka kuvuga. Ariko se, ubwo ni bwo buryo bwiza? Bibiliya igira iti ‘ababiri baruta umwe kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa. Ariko se bizagendekera bite umuntu umwe ugwa adafite uwo kumuhagurutsa.

Tekereza uramutse uyobye, ukagera ahantu hakunze gukorerwa ibikorwa by’ubugome bukabije. Ni mu mwijima kandi hari udutsiko tw’abagizi ba nabi. Muri iyo mimerere wakora iki? Ushobora kugerageza kwirwanaho. Ariko byarushaho kuba byiza usabye ubufasha umuntu wizeye.

Kwiheba twabigereranya no kuba uri ahantu nk’aho hateje akaga. Mu by’ukuri, hari igihe ushobora kwiheba by’igihe gito, hanyuma bigashira. Ariko biramutse bikomeje, byaba byiza usabye ubufasha.

Kuganira n’umubyeyi cyangwa undi muntu wizeye ni byiza kuko bigufasha kwigira ku byababayeho.

Ushobora kuvuga uti ‘ababyeyi banjye ntibashobora kumva uko merewe!’ Ese ibyo ni ukuri? Nubwo imimerere banyuzemo igihe bari ingimbi n’abangavu ishobora kuba itandukanye n’iyo uhanganye na yo, bashobora kuba bariyumvaga nk’uko wiyumva, kandi bashobora kuba bazi icyagufasha.

Igitekerezo kirimo ni iki: Uramutse ubiganiriyeho n’umubyeyi cyangwa umuntu mukuru wizeye, ushobora kugirwa inama y’ingirakamaro.

Iyo wihebye uba umeze nk’umuntu wayobeye ahantu hateje akaga. Ugomba gusaba ubufasha kugira ngo uhave

Wabigenza ute usanze ari indwara?

Niba uhora wumva wihebye buri munsi, ushobora kuba urwaye indwara yo kwiheba, bityo ukaba ugomba kujya kwa muganga.

Iyo abageze mu gihe cy’amabyiruka barwaye indwara yo kwiheba, bashobora kugira ibimenyetso bimeze nk’ibisanzwe ku muntu ugeze muri iyo myaka, ariko iyo ari indwara, biza bikaze cyane kandi bikamara igihe kirekire. Ubwo rero niba wumva ufite intimba idashira, saba ababyeyi bawe bakakujyane kwa muganga.

Mu gihe muganga asanze urwaye indwara yo kwiheba, ntukwiriye kugira ipfunwe. Indwara yo kwiheba irasanzwe mu rubyiruko, kandi iravurwa igakira. Inshuti zawe nyakuri ntizizaguseka.

Inama: Jya wihangana. Gukira indwara yo kwiheba bifata igihe, ubwo rero ugomba kwitega ko rimwe na rimwe uzumva utameze neza.

Icyo wakora kugira ngo ukire

Waba urwaye indwara yo kwiheba cyangwa se wihebye by’igihe gito, jya uzirikana ibi: Niwemera ko abandi bagufasha kandi ugashyiraho akawe kugira ngo ukire, uzahangana n’indwara yo kwiheba kandi ukire.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.