Ese mpangayikishwa n’isura yanjye? Ese ndahangayitse?
2018-05-05 Urubyiruko

1. Ni iyihe nteruro isobanura neza uko wiyumva?

oSinyuzwe rwose n’uko meze.

oHari igihe numva nyuzwe n’uko meze.

oIgihe cyose numva nyuzwe n’uko meze.

2. Bigushobokeye, ni iki wumva wahindura ku mubiri wawe?

oUko ureshya

oIbiro

oUko uteye

oUmusatsi

oIbara ry’uruhu

oIbigango

oIbindi

3. Ni ayahe magambo asobanura neza uko wiyumva?

oKudashimishwa n’uko uteye. (Urugero: “buri gihe iyo nirebye mu ndorerwamo, mbona nkabije kubyibuha, mbese meze nk’igikoko. Nagerageje no kwiyicisha inzara kugira ngo ndebe ko nananuka.”)

oGushyira mu gaciro. (Urugero: “ntituzigera tunyurwa mu buryo bwuzuye n’uko duteye. Icyo dusabwa ni ukwemera uko turi, kuko guhangayikishwa n’ikintu tudashobora kugira icyo dukoraho byaba ari ubupfapfa.”​—Natanya.)

Ku bw’ibyo, kwitekerezaho mu rugero runaka ni ngombwa kandi birakwiriye. Ni yo mpamvu woza amenyo kandi ukagira isuku. Ariko se byagenda bite mu gihe uhora ubabazwa n’isura, kugeza ubwo bigutesheje umutwe? Niba ari uko bimeze, ukwiriye kwibaza uti . . .

Kuki ntashimishwa n’uko nteye?

Mu mpamvu zitandukanye zishobora kubitera, harimo:

· Itangazamakuru. “Abakiri bato bahundagazwaho amafoto atuma bumva ko tugomba guhora tunanutse kugira ngo tube beza. Ibyo bituma twumva ko niba tutananutse turi babi.”

· Ababyeyi. “Nabonye ko iyo umubyeyi w’umugore atanyuzwe n’uko ateye, akenshi umukobwa we na we yiyumva atyo. Ni ko bishobora no kugenda ku mubyeyi w’umugabo n’umuhungu we.”​

· Kwisuzugura. “Abantu batanyurwa n’uko bateye, bakunda gusaba abandi kubabwira ibyiza babona ku isura yabo. Ibyo rwose bitesha umuntu umutwe!”​

Uko impamvu ituma utanyurwa n’isura yawe yaba iri kose, ushobora kwibaza uti . . .

‘Ese nagombye guhindura isura yanjye?’

Dore icyo bamwe mu rungano rwawe babivugaho.

“Kubera ko udashobora guhindura ibintu byose bitakunyuze ku mubiri wawe, byaba byiza wemeye uko uteye, ukemera inenge ufite. Ibyo bishobora gutuma abandi batanazibona.”​

“Kora uko ushoboye kugira ngo ugire ubuzima bwiza. Iyo ufite ubuzima bwiza, ugira isura ubusanzwe wagombye kuba ufite. Kandi niba umuntu adashobora kugukundira uwo uri we (aho kugukundira isura yawe), uwo ntazaba ari incuti yawe.”​

Umwanzuro: Kora uko ushoboye kose kugira ngo ugire isura nziza, ubundi witurize. Guhangayikishwa bikabije n’isura yawe bishobora guteza akaga.

Ikintu cyiza wakora. Nushyira mu gaciro, ukirinda gukabya kwita ku isura yawe, uzabona ko burya uri mwiza

· Kunyurwa: “Ibyiza ni ukwishimira ibyo dufite aho kwifuza ibindi, kuko ibyo nta cyo bimaze. Ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

· Gukora siporo ishyize mu gaciro: “Imyitozo y’umubiri igira umumaro muri bike.

· Kugira ubwiza bw’imbere: “Abantu bareba ibigaragarira amaso.

“Mu maso hacu hagaragaza uko twiyumva. Iyo umuntu anyuzwe, abandi barabibona kandi bigatuma bamwishyikiraho.”​ “Abantu bakunze guhita bakururwa n’uburanga. Ariko ikintu cy’ingenzi abantu bazasigara bakwibukiraho, ni ubwiza bwawe bw’imbere n’imico myiza yawe.”​

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Ibitekerezo:

Nta gitekerezo kiratangwaho.